Guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, mu karere ka Kamonyi habereye impanuka impanuka ebyiri zapfiriyemo abantu batanu hakomerekeramo abarenga batanu.
Ahagana saa tanu z'ijoro, Nibwo ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda akarere ka Kamonyi, habaga impanuka y’Imodoka eshatu zagonganye hapfa abantu basaga batanu.
Iyi mpanuka yarokokeyemo abagera kuri batanu, amakuru avuga ko yatewe n’imodoka ebyeri zo mu bwoko bwa FUSO zerekezaga mu Mujyi wa Kigali zikoreye amabuye n’imbaho zari zivanye mu Ntara y’Amajyepfo.
Naho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, Nibwo ikamyo ifite pulake yo muri Uganda yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo, yabuze feri ubwo yari igeze mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge akarere ka Kamonyi, igonga Coaster yari iyiri imbere abantu barindwi bakomereka mu buryo bukomeye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye itangazamakuru ko nta muntu waguye muri iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Gacurabwenge usibye abakomeretse.
Yagize ati “ Nibyo habaye impanuka y’ikamyo yagonze Coaster yajyaga i Ngororero ivuye i Kigali, habaye kubura feri irayigonga kuko yari iyiri inyuma biri mu cyerekezo kimwe ibura iko igenzura umuvuduko. Abantu barindwi bakomeretse bahise bahabwa ubutabazi bwihuse.”
Ni mu gihe ku mpanuka yabereye mu murenge wa Runda, ACP Rutikanga yavuze yatewe n'imodoka yari itwaye amabuye yagonze iyari imbere yayo, ihita ita umurongo ihindura icyerekezo.
Ati” Iyo ikimara kugonga iyari imbere yayo yahise ihindukira yitambika izari zivuye iKigali zerekeza mu Majyepfo igonga imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota yari itwaye abantu barindwi “
Rutikanga yavuze ko muri abo bantu barindwi hapfuyemo batanu harokokamo babiri gusa.
Rutikanga avuga ko muri abo batanu hiyongereyeho Kigingi wari mu modoka ya FUSO nawe ahita apfa bose abahitanywe n’impanuka baba abantu batandatu bose
Yasabye abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kugenzura ibinyabiziga byabo no kugabanya umuvuduko no kwirinda kubisikanira ahadakwiriye.
Like This Post?
Related Posts