• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, Nibwo Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyataye muri yombi Général Major Mpezo Mbele Bruno, kimuziza gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Ni amakuru yamenyekaniye mu itangazo ryashyizwe hanze n'Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa aho yasobanuye ko uyu musirikare yarenze ku mabwiriza Umugaba Mukuru yatanze tariki ya 21 Ugushyingo.

Ekenge kandi yasobanuye ko Gen. Maj Mpezo akurikiranweho andi makosa arimo gukoresha nabi abasirikare ndetse n’ibikoresho byo mu karere ka gisirikare ka 34 ayobora, gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru l'Interview.cd dukesha iyi nkuru kivuga ko FARDC yavuze ko yasabye urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza gukora iperereza ryimbitse, hagamijwe gushaka ibimenyetso bihagije, hanyuma uyu musirikare akaryozwa amakosa akurikiranweho.

Leta y’u Rwanda imaze igihe kirekire igaragaza ko FARDC ikorana na FDLR, gusa ubutegetsi bwa RDC n’iki gisirikare byari byarabihakanye; rimwe bikagaragaza ko uyu mutwe utakibaho, ubundi bikavuga ko ugizwe n’abasaza batagifite imbaraga.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gukurikirana umutekano wo mu karere na zo zemeje ko hari abasirikare bakuru ba FARDC bakorana na FDLR, Leta ya RDC ntiyagira icyo ibivugaho kuko byashimangiraga ibyo u Rwanda rwavugaga.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments