Mu gicuku cyo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, Nibwo Abanyarwanda batandukanye binjiranye ibyishimo mu mwaka mushya nyuma yo kubona ibishashi byarasirwaga mu kirere mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ibishashi byinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya byarasiwe hirya no hino harimo i Nyamirambo ahazwi nka Mont Kigali, kuri Canal Olympia i Rebero, i Bumbogo, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.
Ubwo ibishashi byaraswaga, ibyishimo byumvikanye henshi, abantu bavuza induru, abandi bacuranga imiziki, barasohoka bajya hanze mu duce dutandukanye bishimira ko bavuye mu 2023.
2024, Ni umwaka benshi bitezeho ibyiza n'ishya n'ihirwe ugereranyije n'umwaka dusoje wa 2023 wagaragayemo ibibazo bitandukanye birimo ibiza byatewe n'imvura nyinshi biherutse kwibasira cyane Intara y'Uburengerazuba.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN bari maso ubwo haraswaga ibishashi batuye mu Mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Murama mu mudugudu wa Binunga, Bavuze ko ibitaragenze neza mu mwaka wa 2023 byababereye isomo ariko batangiranye ingamba nshya zirimo kwirinda gusesagura no kwijandika mu ngeso mbi.
Umwe mu batifuje ko imyirondoro ye n'amashusho bijya mu itangazamakuru, yatangarije BTN ko yiyemeje giyangirana intego zihamye nyuma yuko hari aho yakosheje cyane habaye intandaro yo gusubira inyuma mu iterambere rye.
Yagize ati" 2024 iraje nibyo ariko nanjye ndakanuye. Uyu mwaka dusoje nawitwayemo nabi binsubiza inyuma mu iterambere ariko ubu gahunda ni ukwisubiraho".
Umwaka wa 2024, abahanga bawusobanura nk’umwaka abantu bazagaragaza ubugwaneza, ubumuntu n’impuhwe. Ni umwaka kandi uzaganisha abantu ku hazaza hatekanye.
Uyu mwaka mushya, wahawe ibara rya Peach Fuzz rigaragara uramutse uvanze Pink na Orange byerurutse. Ni ibara risobanura ko abantu bashaka “kuba hafi y’abo bishimira ndetse n’ibyishimo tugira iyo turi mu mutuzo”.
Abanyarwanda batangiye uyu mwaka bahawe icyizere ko umwaka wa 2024 uzagenda neza, ko nta kintu na kimwe kizabahungabanya. Ni bimwe mu bikubiye mu ijambo rya Perezida Kagame.
Agira ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”
Like This Post?
Related Posts