• Amakuru / POLITIKI
Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka muri icyo gihugu n’amajwi 73, 34 %, mu gihe Moise Katumbi umukurikiye yagize amajwi 18,08%, Martin Fayulu 5,33%, naho Dr Denis Mukwege agira amajwi 0.22%.

Nyuma yuko CENI itangaje ibi, mu bice bitandukanye by’igihugu hari abaturage batangiye kujya mu mihanda bagaragaza ko badashyigikiye ibyavuye mu matora.

Mu mujyi wa Goma urubyiruko rwatangiye kujya mu muhanda gutwika amapine no gufunga imihanda CENI itaragaragaza ibyavuye mu matora, cyakora abigaragambya babikoraga mu rwego rwo kugaragaza ko badashyigikiye Perezida Tshisekedi.

Abaturage bavuga ko amatora yabayemo ubujura, ibi bakabihera kuri lisite z’itora aho bamwe babyutse tariki ya 20 Ukuboza 2023 bagiye gutora bakibura kuri lisite z’itora, abandi mashine z’itora ntizakora, mu gihe hari n’abatoraga bahagazwe hejuru bategekwa uwo bagomba gutora.

Abaturage bavuga ko hari imashini z’itora zagaragaye mu ngo z’abaturage n’amalisite yo gutora, bakavuga ko amatora atanyuze mu mucyo nk’uko byemejwe n’abiyamamaje barimo Moise Katumbi na Martin Fayulu.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments