Ibi byatangajwe, nyuma yuko Dr François Xavier, Perezida wa Sena y’u Rwanda, agiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku kongera ubufatanye ku mishinga ibihugu byombi byatangiye birimo imikoranire y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ambasaderi Mellah yatangaje ko hari imishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo, kandi ko hari n’indi iteganyijwe mu gihe cya vuba irimo amasezerano arebana n’ubucuruzi ndetse n’arebana no kuvanaho Viza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ati “Hari amasezerano menshi tuzasinyana harimo arebana n’ubucuruzi vuba aha, binyuze mu nzego zibishinzwe mu bihugu byombi. Turimo kureba uko hakongera kubaho Komisiyo ihuriweho na Algeria n’u Rwanda, n’amasezerano arebana no kuvanaho Viza hagati y’abaturage n’inshuti zacu, na yo azasinywa vuba. Hari n’arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bitandukanye”.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier, yavuze ko ibiganiro bagiranye na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, byabaye umuyoboro mwiza kuko ku ruhande rw’u Rwanda hazoherezwa itsinda rya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bajye muri Algeria kuganira na bagenzi babo ku bikorwa by’iterambere bihuriweho n’ibihugu byombi.
Like This Post?
Related Posts