Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2024, Nibwo mu murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza hatangiye umukwabo wo gushakisha abasengera mu Itorero ‘Abadakata hasi’ batemera gukurikiza gahunda za Leta.
Uyu mukwabo wahereye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara wasize hafashwe abaturage batandatu barimo abagore batanu n’umusore umwe bakurikiranyweho kutubahiriza gahunda za Leta zirimo kujyana abana mu ishuri, gutanga mituweli n’izindi byinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukwabo bawukoze nyuma yo kubarura ingo 16 ziri mu tugari dutatu zibarizwamo abaturage basengera muri iri torero badakozwa kubahiriza gahunda za Leta.
Ati “Ni abantu basengera mu Itorero ryitwa Abadakata hasi, batangiye kugaragara muri Covid-19 banga kwikingiza. Ni abantu batubahiriza gahunda za Leta nko kwanga kwishyura mituweli, kwanga kujyana abana mu ishuri, kwishyira hamwe ntibabyemera. Uyu munsi rero twagiye kubashakisha bamwe baratoroka dufata batandatu gusa.”
Gitifu Kagabo yashimangiye ko bazakomeza gushakisha abaturage bafite iyo myumvire kugira ngo babaganirize bahinduke bareke kugendera mu myemerere irimo ubuyobe, anasaba abaturage kwirinda ababayobya.
Itorero Abadakata hasi ribarizwa mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare.
Like This Post?
Related Posts