• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2024, Nibwo mu ijambo yagezaga ku baturage, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ari umugambanyi wahemukiye Abanya-Uganda.

Museveni yagaragaje ko atishimiye uburyo Kabila wayoboye DRC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 bitewe nuko yahaye icumbi abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF kugira ngo bahungabanye umutekano wa Uganda.

Yagize ati “Nyakubahwa Kabila yabemereye kuguma muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bakoze amahano menshi. Binjiye muri Uganda, bica ba Sheikh benshi, umwofisiye w’umusirikare, Major Kiggundu n’umukobwa wa Katumba Wamala.”

Museveni yatangaje ko nyuma y’aho Félix Tshisekedi wasimbuye Kabila yemereye ingabo za Uganda kujya guhigira ADF muri RDC guhera mu 2021, 
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments