• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024, Nibwo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yakubiswe n’indaya ebyiri zinafatira ibyo yari afite nyuma yo kuryamana akanga kubishyura.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yafatiriwe telefoni ye yo mu bwoko bwa Samsung yari yumvikanye n'izi ndaya zigurisha amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi Makumyabiri(20,000 Frw) nkuko abatangabuhamya babitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.

Bavuga ko uyu mugabo nyuma yo kuryamana nazo zose yaje guhura n’uruva gusenya ziramukubita mu buryo bakomeye, nyuma yo gushaka kuzishyura ibihumbi 10Frw gusa kandi bari bumvikanye ko aziha ibihumbi 20Frw.

Umusore witwa Byungura Walidi yagize ati “ Zamukubise karahava da zinamwambura telefone, uwo mugabo we yavugaga ngo arazishyura ibihumbi 10Frw kuko ngo buri ndaya basambanye rimwe ntiyiyongeze zo ntizibyemere zikamubwira ko ahubwo zinamukuramo amaso.”

Umubyeyi witwa Mukayisenga Chantal, we yavuze ko yatunguwe cyane n’uyu mugabo uryamana n’abagore babiri.

Ati “Ntabwo ari njye gusa abantu benshi yabatangaje kuko ntibiyumvishaga uburyo yaryamanye n’indaya ebyiri ari umwe kuko n’iyo umubonye ku maso ubona ko ari akagabo k’amagara mato.”

Imwe muri izi ndaya itifuje ko amazina yayo atangazwa yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yashatse kubatorokera muri ‘lodge’ atabishyuye ndetse ariyo mpamvu birwanyeho bakanamwambura telefone kugira ngo abanze abahe amafaranga yabo bari bakoreye. 
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments