• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2024, Nibwo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho gusambanya umwalimu bahuje igitsina.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyaha cyakozwe ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mugabo wahohotewe.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, inasaba abantu kwirinda ibi bikorwa kuko bigira ingaruka ziremereye kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Ku byaha by’ubugome, isubiracyaha ribaho igihe cyose umuntu yongeye gukora icyaha nyuma yo gukatirwa mu rubanza rwabaye ndakuka.

Umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments