• Amakuru / POLITIKI
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, Nibwo Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose iyihuza n'igihugu cy’u Rwanda nyuma y’iminsi mike hatutumba ibimenyetso byo kuyifunga.

Ni umwanzuro wafashwe na Guverinoma y’u Burundi icyakora nta tangazo ryashyizwe hanze rivuga impamvu y’iryo funga.

Bamwe mu banyarwanda bagerageje kwambuka bajya i Burundi batangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko bashatse kwambuka bajya mu Burundi ariko bagasubizwa inyuma.

Amakuru akomeza avuga ko Abanyarwanda 35 bajyanywe ku mupaka bahabwa uruhande rw’u Rwanda bivugwa ko bafatiwe hakurya yawo.

 Imipaka yafunzwe irimo umupaka wa Ruhwa uhuza Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi n’uruhande rw’u Burundi wafunzwe saa Saba na 15.

Kugeza ubu ntibiramenyekana uko Abanyarwanda basanzwe bakorerayo imirimo itandukanye ndetse n’ubucuruzi bari buze kuvayo mu gihe imipaka ifunze.

Iri fungwa ry'imupaka ribaye nyuma yijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.

Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021. Kuva icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kuzahura umubano ariko u Burundi bugatsimbarara ko bukeneye abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bahungiye mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rwerekanaga ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments