• Amakuru / MU-RWANDA
Bamwe mu bahoze bakorera kompanyi y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Rutongo Mining ikorera mu karere ka Rulindo, baratabaza nyuma yuko iyi kompanyi ibirukanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Iyi ntabaza ije nyuma yuko kimwe mu birombe byacukurwagamo amabuye, gipfiriyemo umuntu wari waje kwiba amabuye, noneho inzego zitandukanye zirimo iz'umuteknao muri aka karere zifata aba batanu bari bakoze uburinzi.

Nyuma yo gufungirwa kuri polisi, ngo baje kujyanywa mi igororero rya Gicumbi, noneho mu gihe cy'amezi atanu bafunzwe, ubuyobozi bwa Rutongo Mine buza kubasanga aho bafungiye bubasaba gusesa amasezerano bari bafite kuko ngo bari barataye akazi kandi atari ko bimeze nkuko babisobanuriye BTN bitewe nuko icyo itegeko rivuga kitari cyabaye aho iyo umukozi amaze amezi atandatu atari mu kazi hagati ye n'umukoresha habaho ubwumvikane bwo kuyasesa nyamara ubaze kuva bafungwa kugeza igihe basabwe gusesa amasezerano amezi atandatu atari yakuzura kuko bari bamazemo amezi atanu n'ibyumweru bibiri nkuko bitangazwa na Nsengiyumva Jean Nepo Husen umwe muri aba bakozi bataka akarengane.

Yagize ati" Bahengereye dufunzwe, ubuyobozi bwa Rutongo Mine budusaba gusesa amasezerano binyuranyije n'icyo itegeko rivuga kuko amezi atandatu atari yakuzura".

Uyu mugabo kimwe na bagenzi be bane baje gufungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa baje kugirwa abera n'urukiko ariko nyuma umukoresha wabo akomeza kubashinja iki cyaha dore ko mu igororero bari bahamaze amezi agera kuri atanu ariko atagera kuri atandatu.

Joseph Nzirorera, umwemuri aba bakozi bacungaga umutekano muri Rutongo Mine nawe waje kwirukanywa, avuga ko bishoboka ko abayobozi ba kompanyi yabo baba bihishe inyuma y'akarengane bakorewe dore ko byanabagizeho ingaruka zitandukanye dore ko bahise basimbuzwa bakimara gufungwa.

Agira ati" Abayobozi nibo babiri inyuma kuko bacunze dufunzwe nabo bahita badusimbuza. Kugeza ubu ubukene buratwugarije, abana kwiga biragoye, ubwo rero nibabanze batwishyure amezi yose twamaze muri gereza ndetse badusubize mu kazi".

Ku mashiorakinyoma, umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru kuva ku itariki ya 02 Mutarama 2023, yaje kubaza ubuyobozi bw'iki kigo, Rutongo Mine niba buzi iki kibazo gifatwa nk'akarengane, maze butangaza ko bukizi kandi buri kugikurikirana nkuko Charles Kyamiza, Umukozi ufite mu nshingano abakozi bahakorera (Human Resource mu ndimi z'amahanga)yabitangarije ku murongo wa Telefoni.

Kyamiza ati" Ikibazo cyabo turakizi kandi twatangiye kugishakira igisubizo nubwo ibyo bibazo biba ntari nakageze mu kazi cyane ko ntanumwe ndahuza nawe amaso".

Mu gihe kirenga iminsi irindwi ubuyobozi bwa Rutongo Mine butangaje ko iki kibazo ko bugiye kugikurikirana ntakirakorwa cyakora igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti tuzabitangaza mu nkuru zikurikira.

Rutongo Mine ni rimwe mu mashami agize Trinity Metals icukurwamo amabuye y'agaciro arimo Korota na Kasegereti.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments