• Amakuru / MU-RWANDA
Nyuma yuko urukiko mu babyeyi bahemukiwe na Kazungu Denis bikekwa ko yaba yarishe abana babo muri 14 bivugwa ko yaba yarishe urwagashinyaguro.

Nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Dennis nyuma y’ubusabe bw’umwunganira wagaragaje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura, bamwe mu babyeyi bikekwa ko biciwe abana bashenguwe n'uyu mwanzuro.

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye isomwa ry'uru rubanza mu kiniga n'intimba bagaragaje ishavu baterwa n'igikorwa kigayitse bikekwa ko Kazungu Denis yaba yarabakoreye nkuko amashusho n'amajwi agaraga ku rubuga rwa youtube rwa 3Dtv dukesha iyi nkuru abigaragaza.

Aba babyeyi batangaje ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona umuntu yaramaze kwiyubaka nyuma akaza kwicwa urw'agashinyaguro nkuko uyu mugabo se wa nyakwigendera yabitangarije itangazamakuru ubwo yabazwaga agaciro k'indishyi yaka uwo arega hanyuma akavuga ko umwana we yaramaze kubera umuryango igisubizo bitewe n'ibikorwa yaramaze kugeraho.

Yagize ati" Birababaje cyane kubona umwana wacu agera ku iterambere hanyuma agahembwa kwicwa urw'agashinyaguro".

Undi mubyeyi w'umudamu, yatangarije uru rubuga rwa 3DTV ko ntawabona igihano ahanisha uyu mugizi wa nabi bikekwa ko yabahekuye urubyaro, uretse kubereka imibiri ya banyakwigendera bagashyingurwa mu cyubahiro.

Agira ati" Ntagihano wabona uhanisha Kazungu uretse kutwereka imibiri y'abana bacu yishe urw'agashinyaguro igashyingurwa mu cyubahiro".

Urukiko rwari rwafashe icyemezo ko Kazungu ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore ku gahato n’ubwicanyi bw’abantu 14 uri kuburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburanira ku ikoranabuhanga rya Skype.

Urubanza rugitangira, umucamanza yavuze ko Me Murangwa Faustin umwunganira yanditse asaba ko urubanza rwasubikwa kuko yabonye gito cyo gutegura urubanza.

Me Murangwa yagaragaje ko yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kunganira Kazungu habura igihe gito ngo urubanza ruburanishwe, bityo ko atabashije kubona umwanya uhagije wo gutegura dosiye.

Yavuze ko mu gihe baba bahawe umwanya nyuma z’icyumweru, baba bamaze gutegura umwanzuro wabo bakawushyikiriza Urukiko ndetse bakaba baba biteguye no kuburana.

Kazungu wari uri kuburanira ku ikoranabuhanga rya Skype, yavuze ko basabye icyo gihe kugira ngo babashe gutegura urubanza ngo bazabashe kubona ubutabera.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kubona igihe cyo gutegura urubanza bitewe n’umubare w’ibyaha byinshi birimo.

Uhagarariye Shyirambere Augustin uri mu baregera indishyi, yavuze ko urubanza rwasubikwa ariko rugahabwa itariki ya hafi.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukimurirwa tariki 2 Werurwe 2024 Saa Tatu za mu gitondo.

Si ubwa mbere urubanza rwe rusubitswe kuko rwagombaga gutangira ku wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ariko biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha rurasubikwa kuko Kazungu yari afite imanza ebyiri muri uru rukiko busaba ko zihuzwa.

Kazungu wari uri gukurikiranwa mu nkiko, aregwa ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14. Yarezwe mu rundi rubanza rwo gusambanya umugore ku gahato.

Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa nkuko IGIHE kibitangaza.

Kazungu yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023 mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 ku wa 26 Nzeri 2023.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments