• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko rwavuguruye ibiciro by’amashanyarazi hagamijwe kujyanisha ikiguzi cyayo n’ibiyagendaho no guhaza isoko ry’abakenera amashanyarazi rikomeje kwiyongera.

Ibiciro bishya by’amashanyarazi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, byaherukaga kuvugururwa muri Mutarama 2020.

Mu itangazo RURA yashyize hanze yagize iti:" Ibiciro byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka zitandukanye mu bukungu n’ibikorwa biriho ubu bibyara amashanyarazi, kugira ngo u Rwanda rurusheho kwihaza mu bijyanye n’amashanyarazi."

Yakomeje ivuga ko mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ry’amashanyarazi mu ngo ku rwego rw’ibanze no kugeza amashanyarazi kuri bose, icyiciro cya mbere cy’ingo, cyavanwe kuri 15 kWh gishyirwa kuri 20 kWh, kandi igiciro gisanzweho nticyahindutse.

Mu rwego rwo korohereza ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage no kubyongerera ubushobozi, amashuri, ibitaro n’amavuriro byashyiriweho igiciro cyihariye cyorohereza imikorere yabyo. Ariko aha ibiciro byazamutseho ugereranyije nibyari bisanzwe.

Amashanyarazi akoreshwa mu nganda yakomeje kugenerwa ibiciro byo hasi, kandi hakaba hari na gahunda ishyiraho agahimbazamusyi ku bantu bakora akazi kabo mu masaha amashanyarazi akoreshwa n’abantu bake (off-peak hours). Gusa, aha naho byazamutseho ugereranyije nibyari bisanzwe.

RURA iti:"Iyi gahunda nshya y’ibiciro ishyigikira ishoramari mu bikorwaremezo bibungabunga ibidukikije, harimo na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga biyakoresha (e-mobility), byose bijyanye n’intego z’Igihugu zo kubungabunga imihindagurikire y’ikirere n’ubukungu."

Ibiciro bishya by’amashanyarazi ku byiciro by’abafatabuguzi

RURA yatangaje ko ingo zituwe zikoresha amashanyarazi angana na 0-20 kWh ku kwezi zizajya zishyura 89 Frw kuri kWh, na ho izikoresha hejuru ya 20-50 kWh zikishyura 310 Frw mu gihe izikoresha hejuru ya 50 kWh zizajya zishyura 369 Frw/kWh byose hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

Inyubako z’ubucuruzi n’izikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye no guturwamo, zikoresha amashanyarazi ari hagati ya 0-100 kWh zizajya zishyura 355 Frw kuri kWh na ho izikoresha amashanyarazi kuva kuri 100 kWh kuzamura zishyure 376 Frw kuri kWh imwe.

Serivisi z’isakazamakuru (Radiyo na Televiziyo) zizajya zishyura 276 Frw kuri kWt imwe hatitawe ku ngano y’amashanyarazi zakoresheje ku kwezi.

Amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bizajya byishyura 214 Frw kuri kWh imwe, iminara y’itumanaho yishyure 289 Frw kuri kWh, amahoteli akoresha umuriro w’amashanyarazi utagera kuri kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka azajya yishyura 239 Frw kuri kWh imwe.

Biteganyijwe ko inganda n’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya bikoresha umuriro w’amashanyarazi hagati ya kilowateli (kWh) 5.000 na kilowateri (kWh) 100.000 ku mwaka, amahoteli akoresha umuriro w’amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka, ububiko bucuruza serivisi z’amakuru y’ikoranabuhanga byose bizajya byishyura 175 Frw kuri kWh imwe.

Ku nganda n’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 100.000 ariko utagera kuri 1.000.000, ku mwaka; ingomero zitunganya amazi n’imashini ziyohereza aho agomba gukoreshwa zizajya zishyura 133 Frw kuri kWh imwe hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

Ibiciro bishya by’amashanyarazi ku nganda nini

RURA yatangaje ko inganda zikoresha umuriro w’amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 1.000.000 ku mwaka; ibikorwaremezo by’isakazamajwi n’isakazamashusho bisangiwe bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 660.000 kuzamura ku mwaka na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga bizajya byishyura 110 Frw kuri kWh imwe.

Inganda nini zikora ibyuma n’izikora sima, hamwe n’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya zikoresha umuriro kuva kuri kilowateli (kWh) 1.000.000 kuzamura, ku mwaka bizajya byishyura 97 Frw kuri kWh.

Ibi biciro bishya by’amashanyarazi byatangajwe bizatangira kubahirizwa ku wa 01 Ukwakira 2025.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibiciro by’amashanyarazi bizajya bivugururwa buri mezi ane kugira ngo bijyanishwe n’igihe.

Yagize ati:"Ubundi byakabaye bivugururwa hagati ya buri mezi atatu n’amezi ane kugira ngo cya kiguzi kijyanishwe n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke. Gusa byarahagaze kubera Covid-19 kugeza iki gihe…ni yo mpamvu rero byari ngombwa ko twongera tugatangira gahunda yo kujya tuvugurura ibiciro.

Ubu ni gahunda nshya itangiye, turavugurura, tuzakomeza tujye tuvugurura n’ubundi buri mezi hagati y’atatu n’ane kugira ngo tujyanishe ikiguzi cy’umuriro n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke."

Yakomeje avuga ko hari byinshi byitabwaho mu kuvugurura ibiciro by'amashanyarazi.

Ati:" Mu kubikora tuzirikana ko hari izindi mpamvu zitandukanye, hari ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu ni yo mpamvu batandukanya abaturage batuye, abacuruzi n’inganda."

Dr. Gasore yavuze ko ibiciro byavugururwe ku byiciro bimwe kuko nko ku bafite ubushobozi buke, bakorasha kWh 15 ku kwezi, zongerewe zikagera kuri kWh20 "bazakomeza bakoreshe ibiciro byakoreshwaga kuva mu 2020 mu rwego rwo korohereza ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ryabo."

Yasobanuye ko hari abo ibiciro byazamutseho amafaranga 100Frw kuri kWh [abakoresha kWh zirenga 20 kuzamura].

Yagize ati:"Aba na bo turabakangurira cyane kuzirikana gukoresha umuriro neza, kuzimya amatara ku manywa, hari ahantu usanga amatara yirirwa yaka, gukoresha neza ibindi bikoresho bikoresha umuriro kugira ngo dukomeze tugabanye ikiguzi ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange."

Aya mavugurura y’ibiciro by’amashanyarazi yamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Nyuma y'iminsi ibiri gusa aya mavugurura y’ibiciro by’amashanyarazi amenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri, hahise hatangazwa ibiciro bishya byayo.

Uko ibiciro by'amashanyarazi byari bisanzwe bihagaze mu Rwanda 

Ibiciro byashyizweho muri Mutarama 2020, n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), byagaragaza ko abafatabuguzi bo mu ngo batarenza KWh 15 ku kwezi bishyuraga ku giciro cy’amafranga 89Frw kuri kWh.

Na ho abakoresha hagati ya 15-50 ku kwezi bishyura amafaranga 212Frw, mu gihe abakoresha hejuru ya KWh 50 ku kwezi bakishyura 249Frw kuri kWh.

Igiciro cy’amashanyarazi ku nzu zitari izo guturamo yari amafaranga 227Frw ku bakoresha munsi ya KWh 100 ku kwezi. Mu gihe abakoresha hejuru ya KWh 100  bakishyura 255Frw kuri kWh.

Ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi igiciro cy’amashanyarazi cyari amafaranga 186Frw kuri kWh.

Inganda nto zikoresha munsi ya KWh 220,000  ku mwaka igiciro cyari amafranga 134Frw, mu gihe inganda ziciriritse (medium) zikoresha hagati ya KWh 220,000-660,000 ku  mwaka igiciro cyari 103Frw kuri kWh na ho ku nganda nini zikoresha hejuru ya KWh 660,000 ku mwaka igiciro cyari kuri 94Frw kuri kWh.

Kugeza mangingo aya ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025, mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.


Ibiciro by'amashanyarazi byazamutse mu byiciro hafi ya byose


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments