Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u rwanda, Paul KAGAME yageze muri Zanzibar, aho agiye kwifatanya n’abaturage ndetse n’abayobozi ba Tanzania, mu kwizihiza imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yahinduye imiyoborere y’iki kirwa.
Ni umuhango kandi uritabirwa na Perezida wa Zanzibar Dr. Hussein Ali Mwinyi ndetse na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania muri Mata mu 2023, mu ruzinduko rwamuhuje na mugenzi we w’iki gihugu.
Zanzibar ni ihuriro ry’ibirwa biri mu bice bigize Tanzania. Iherereye mu Nyanja y’Abahinde, ikagira ubuso bwa kilometerokare 1554 n’abaturage barenga ibihumbi 800.
Impinduramatwara yo muri Zanzibar yabaye ku wa 12 Mutarama mu 1964, ubwo umubare munini w’abirabura bari batuye kuri iki kirwa wahirikaga ubutegetsi Abarabu.
Iki gikorwa cyakurikiwe no kwihuza kwa Zanzibara na Tanganyika bibyara Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts