• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Nibwo muri Zanzibar, u Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse na Minisitiri w’ubworozi n’uburobyi muri Tanzaniya, Abdallah Hamis Ulega.

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Hari kandi n’imishinga y’ibikorwa remezo ibihugu byombi bihuriyeho, aho mu 2018, ibihugu byombi byasubukuye umushinga mugari wa Gari ya Moshi ndetse hanasinywa amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments