• Amakuru / MU-RWANDA

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, Nibwo mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge hatangiwe ibihembo by'abanyamakuru bahize abandi mu mwaka wa 2023 bakorera ibitangazamakuru bya BTN TV na BPlus TV.


Ibi bihembo byatangiwe mu muhango wo gusangira no kurebera hamwe uko umwaka wagenze n'ibyagezweho mu mwaka wa 2023 ku ntego ibitangazamakuru, BTN TV na BPlus TV byari byihaye.
Umuyobozi mukuru, KAMANZI Husein uri hagati

Ku ikubitiro uwari uyoboye uyu muhango akaba ari n'umuyobozi mukuru w'ibi bitangazamakuru, KAMANZI Husein, ubwo yashimiraga buri wese witabiriye uyu muhango, yahaye umwanya undi muyobozi  witwa IRAMBONA Ines( Administrator) hanyuma amusaba kuvugira mu ruhame umunyamakuru uhiga abandi mu mwaka wa 2023 mu gitangazamakuru cya BPLUS TV.

Madam, Irambona nawe yaboneyeho gushimira buri wese kubwo imbaraga yatanze mu rwego rwo kuzamura ireme n'imikorere ya BPlus TV, ahita ahamagara mu ruhame umunyamakuru wa BPlus TV, Muhirwa Patrick hashingiwe ku myitwarire n'ubwitange yagize ku kuzamura urwego rw'amakakuru ya BPlus TV.

Nyuma y'akanya gato, umuyobozi KAMANZI Husein yaje gusubirana ijambo hanyuma atangaza ko bitewe n'imikorere n'imyitwarire y'umunyamakuru wahize abandi muri BTN ari butorwe na bagenzi be bakorana ari nabo bahatanira umwanya w'uwahize abandi mu mwaka wa 2023.

Hakurikiyeho umwanya wo gutora hifashishijwe udupapuro noneho uwari uyoboye amatora, Eric Nshimiyimana uzwi cyane ku izina rya Eric Thec bitewe n'umwuga we wo gukora no gusana ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Uyu musangiza w'amagambo ku bufatanye n'umunyamakuru ukora mu ishami ry'ubukerarugendo kuri BTN TV, Imanishimwe Jean Paul, baje guhamagara abanyamakuru uko batowe maze Umunyamakuru w'ibihe byose mu mwaka wa 2023 aza kuba IRADUKUNDA Jeremie, uzwi ku izina rya Kenny uyu akaba n'umuvandimwe w'umunyamakuru umaze kwigarurira izina mu Rwanda bitewe n'ibiganiro akora witwa Dashim.

Ibigwi by'abanyamakuru bahize abandi nuko babyakiriye

Duhereye ku munyamakuru wahize abandi mu mwaka wa 2023 kuri BPlus TV, Muhirwa Patric, uyu munyabigwi wavukiye mu karere ka Nyamagabe ku itariki ya 03 Gashyantare 1997, mbere yuko atangira gukorera BPLUS TV mu ishami ry'amakuru, yabanje gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Huguka( 105.5 FM) nyuma yuko asoza mu Ishami ry'itangazamakuru muri Kaminuza ya ICK iherereye mu karere ka Muhanga.

Mu kiganiro yagiranye na BTN, yatangaje ko ashimira cyane ubuyobozi bwamugiriye ikizere ndetse n'abakozi bagenzi be bakorana umunsi ku munsi.

Yagize ati" Mbere na mbere ndashimira cyane ubuyobozi bwangiriye ikizere bukampa akazi ndetse na bagenzi banjye dukorana umunsi ku munsi".

Ku rundi ruhande, mugenzi we ukorera kuri BTN TV, Iradukunda Jeremie watangiye gukorera iki gitangazamakuru mu mwaka wa 2022 nyuma yo guhagarika gukorana na Radiyo City Radio.

Iradukunda Jeremie yavukiye mu karere ka Karongi ku itariki ya 03 Ukuboza mu mwaka wa 1996, yatangarije ikinyamakuru btnrwanda.com ko igihembo abonye agituye umuryango we umuba hafi cyane ndetse na bagenzi be bakorana umunsi ku munsi.

Jeremie washimiye bagenzi be, yakomeje avuga ko ashimira cyane abayobozi be badahwema kumugira inama ku myitwarire ikwiye kumuranga ndetse no kumutera akanyabugabo.


Agira ati" Mu byukuri Ndashimira cyane umuryango wanjye, abayobozi na bagenzi banjye kubera inama bangira n'imbaraga bantera".

Ibi bihembo ngarukamwaka bitanzwe ku nshuro ya kabiri, bihora bitangwa iyo umwaka urangiye.

Umuyobozi wa kompanyi ya BTN Rwanda ltd ifite mu nshingano ibi bitanzamakuru, BTN na BPlus TV, KAMANZI Husein, yashimiye cyane uruhare rwa buri mukozi wese uhakorera byu mwihariko abitwaye neza.

Ati" Ndashimira buri wese ukorera BTN na BPlus TV kubwo uruhare agira mu iterambere ry'ibi bitangazamakuru".

Uyu muhango kandi witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo CEO wa BTN, Uwera Ahmed Pacifique, Niyonzima Josepf, Ndahiro Valens Papy, Bantegeye Lathifa,...

Kompanyi ya BTN Rwanda Ltd ifite icyicaro mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima isanzwe ibarizwamo abanyamakuru batandukanye barimo Ndahiro Valens Papy, Umufasha Fabiola, Marie Paul Niyonkuru,,....

Amafoto yaranze uyu muhango:










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments