• Amakuru / POLITIKI
Ubuyobozi bwa MONUSCO bwavuze mu mpeza za Mata 2024, ingabo zisaga 2000 zabo zizava mu turere tw’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo cyafashwe n'Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, aho kemeje ko ubutumwa buzarangira mu Kuboza nyuma y’icyifuzo cya Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi muri Nzeri cyo kwihutisha icyurwa ry’ingabo zari zimaze imyaka isaga 20 muri iki gihugu.

Kugeza ubu ingabo zigera ku 13.500 za MONUSCO, zasimbuye izindi z’Umuryango w’Abibumbye zabanje mu mwaka wa 2010 mu rwego rwo gufasha guhosha ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cya Afurika yo hagati, aho imitwe yitwaje intwaro irwanira ubutaka n’umutungo kamere.


Iki cyemezo gifashwe nyuma yuko mu myaka mike ishize, izi ngabo zarakundaga kwamaganwa na rubanda rwazinengaga rukavuga ko zananiwe kurinda abasivili imitwe yitwara gisirikari, bituma haba imyigaragambyo isaba ko zibavira mu gihugu.

Icyiciro cya mbere mu byiciro bitatu byo gucyura ingabo kizatangirira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RD Congo, Christophe Lutundula, yatangarije abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa ko biteganijwe ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zizaba zavuye muri Congo zose bitarenze itariki ya 31 Ukuboza.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments