Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Nibwo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, Akagari ka Nyarwambu, umudugudu wa Cyasaku, hagaragaye umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 31.
Amakuru atangwa na bamwe mu muryango wa nyakwigendera witwa Wariraye Jean de la Paix, avuga ko yabuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 aho yavuye mu rugo iwabo abwiye ababyeyi be ko agiye kugura ifu ya Kawunga.
Byageze mu gitondo ababyeyi be bajya kumushakisha, bageze mu gashyamba kari hafi n’ umupaka ku gice cy’u Rwanda, nibwo babonye umurambo wa nyakwigendera yapfuye.
A wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore bayamenye, ariko avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
Like This Post?
Related Posts