• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, Nibwo Lai Ching-te uturuka mu ishyaka rya Democratic Progressive Party yatsindiye kuyobora Taiwan.

Uyu munyepolitiki akimara guyorerwa kuyobora Taiwan byateje intugunda ku mubano w'iki gihugu n’u Bushinwa bidasanzwe bicana uwaka cyane ko Taiwan ifatwa nk'intara y'Ubushinwa.

Lai Ching-te aturuka mu ishyaka risanzwe ritavuga rumwe na Leta y’u Bushinwa, kubera ibitekerezo byaryo bishingiye ku kwigenga kwa Taiwan,ni ibintu u Bushinwa butiyumvisha kugeza ubu.

Uyu Lai Ching-te waruhanganye na Hou Yu-ih yamutsinze mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Lai ching asimbuye Tsai Ing-wen na we wo mu ishyaka rya DPP, utari wemerewe kongera kwiyamamaza nkuko France24 ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Igihugu cy’U Bushinwa gifata Lai nk’umuhezanguni ugamije gucamo Taiwan ibice kuko ashyigikiye cyane ubwigenge bwa Taiwan, mu gihe u Bushinwa buvuga ko gushaka ubwigenge bwa Taiwan ari urwiyenzo kandi ko batazabyihanganira na rimwe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments