Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama mu 2024, Nibwo mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer’, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda no hanze yarwo.
Nyakubahwa Perezida KAGAME, yagaragaje ko amahoro ari ngombwa ndetse buri wese ayakeneye haba imbere mu gihugu ndetse n’uko u Rwanda rubana n’ibindi bihugu, akebura abikomanga mu gatuza bashaka kuyahungabanya.
Ati “Twebwe ubanza tuyakeneye kurusha abandi, kuko twanayabuze, hari igihe twayabuze pe. Turayabura, amahoro kutaboneka adutwarira n’abacu batagira uko bangana.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko uharanira amahoro aba akeneye kuyakorera no gukomera ku buryo uguteye iwawe umenya kwitabara.
Ati ” Tugahitamo gukorana n’abandi, tugahitamo kubahana, ukanyubaha nkakubaha, ntabwo bijya inzira imwe gusa, bijya impande zombi.”
Yasabye urubyiruko rwo bayobozi b’ejo kwirinda ubugwari no kwemera ubusumbane kugira ngo amasomo akubiye mu mateka u Rwanda rwanyuzemo azabe umurage.
Ati “Naho kubaho mu buryo bw’ubugwari butagira inzira ntabwo ari byo, mu by’ukuri nzi ko n’Imana atari byo ishaka. Ntabwo Imana ishaka kurema abantu ngo bajye aho ndetse baze bagire abandi babasumba, abandi bemere.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye naho rugana nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku Isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda, uko arutwara n’aho arugeza.
Ati ” Nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda , uko arutwara, n’aho arugeza, nta n’umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo, na kwa kwemera no gukorana n’abandi.”
Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, mu madini ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziturutse hirya no hino nkuko UMUSEKE ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts