Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Nibwo mu karere ka Kayonza, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini bwishe buroze imbwa umunani zirimo enye zasaze zari zimaze iminsi zibuza abaturage umutekano.
Amakuru avuga ko izi mbwa ziciwe mu Mudugudu wa Akabeza mu Kagari k’Urugarama, Ubusanzwe muri uyu Mudugudu habaga umuturage wari ufite imbwa icumi, noneho mu minsi ishize aza kwitaba Imana bituma izi mbwa zibura ibyo kurya zicwa n'inzara, izigera kuri enye zahise zisara maze zose uko ari icumi zirara mu baturage uwo bahuye zikamurya. Kugeza ubu zari zimaze kurya abaturage bane n’amatungo atandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yahamirije aya makuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano hafashwe umwanzuro wo kuzica kugira ngo bakumire ko zakomeza kurya abaturage.
Ati “Ni imbwa hagati y’umunani n’icumi, uwazororaga yitabye Imana zihita zitangira guteza umutekano muke, twamenye amakuru ko enye muri zo zari zaranasaze. Zose zari zimaze gukomeretsa abaturage bane, rero twifashishije imitego yemewe n’amategeko twice imbwa umunani, twaziroze.”
Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko izi mbwa umunani nyuma yo kuzica zatabwe, izindi ebyiri bakaba bakiri kuzishakisha kugira ngo nazo zicwe umutekano wongere kuboneka mu baturage.
Abafite imbwa basabwe kumenya umutekano wazo ndetse bakanazikingiza ku gihe cyagenwe.
Ati “Turasaba abatunze imbwa mu ngo zabo kuzicunga no kuzikingiza. Ikindi mu gihe zagaragaza ibimenyetso bidasanzwe birimo nk’ibisazi, turabasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha zitari zateza umutekano muke mu baturage. Ikindi abaturage babona imbwa zizerera zidafite ba nyirazo babibwire ubuyobozi kuko hari ubwo usanga ziriye abantu."
Kuri ubu abariwe n’izo mbwa bahawe ubuvuzi n’abaganga, ubuyobozi bukaba buvuga ko bari kumererwa neza. Si ubwa mbere imbwa zirya abaturage muri uyu Murenge wa Gahini kuko no mu 2022 hari imbwa yasaze ikarya abaturage 14, bose bakajyanwa kwa muganga.
Like This Post?
Related Posts