Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahanuye igisasu cyarashwe n’inyeshyamba z’aba-Houthi zikorera muri Yemen, nyuma y’iminsi mike zigabweho ibitero na Amerika ku bufatanye n'Ubwongereza.
Amakuru avuga ko, icyo gisasu cyahanuwe nyuma y’uko kirashwe giturutse mu birindiro by’aba-Houthi, cyerecyeza ku bwato bw’intambara bw’Abanyamerika buzwi nka USS Laboon.
Iri raswa ribaye nyuma yuko kuwa Gatanu tariki ya 12 Mutarama, Amerika n’Ubwongereza bitangije ibitero simusiga ku nyeshyamba z’aba-Houthi.
Izi nyeshyamba ziyemeje gutangira no kurasa ku bwato bufite aho buhuriye na Israel cyangwa inshuti z’icyo gihugu, cyane cyane ubw’ubucuruzi bunyura mu Nyanja itukura.
Izo nyeshyamba zibikora zigamije kwihimura ku bitero Israel imaze igihe igaba ku mutwe wa Hamas muri Gaza nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Kuri iki Cyumweru Umuvugizi w’Aba-Houthi Mohammed Abdulsalam yashinje Amerika kuvogera ubusugire bwa Yemen nyuma y’ibitero byo mu kirere biri kugabwa ku birindiro by’uwo mutwe.
Like This Post?
Related Posts