• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Nibwo umurambo wa Ntabudakeba Béatrice wo mu Mudugudu wa Muciru, Akagari ka Gisiza Umurenge wa Rugabano wo mu Karere ka Karongi wajyanywe ku bitaro bya Kilinda gukorerwa isuzuma nyuma yo kwitura hasi agapfa ubwo yarongaga ibijumba yari amaze gukura.

Amakuru aturuka aho nyakwigendera w’imyaka 44 yapfiriye, avuga ko yari yiriwe ahingana n’umugabo bahingura ari muzima bigeze nimugoroba ajya gukura ibijumba, ubwo yari arimo abironga aza kwitura mu mugende w’amazi.

Umwe mu bana be wabonye nyina aguye hasi, ararira, umugabo wari uhanyuze yitambukira ahamagara abandi baturage babimenyesha ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yahamirije aya makuru IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko nyakwigendera nta burwayi buzwi yari afite.

Ati "Ni urupfu rw’umuturage rutunguranye rwabaye. Nta bundi burwayi yari afite, yari yiriwe mu kazi ahinga. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kirinda kugira ngo usuzumwe hakurikiranwe icyamwishe.”

Abazi nyakwigendera bavuga ko ashobora kuba yishwe n’imyuka mibi kuko ngo hari nubwo iyo myuka yashatse kumutsindagira mu musarane, gusa ibi byose nta kimenyetso cya gihanga kibigaragaza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments