Ku wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2024, Nibwo Umunyeshuri witwa Niyomufasha Marie Alice w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri, muri Groupe Scolaire Binaga, mu murenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, yitabye Imana nyuma yo gufatwa n'indwara y'amayobera.
Amakuru atangwa n'ababonaga uyu nyakwigendera afatwa agahita ajya muri koma, avuga ko ahagana mu masaha ya saa 13h00? aribwo uwo munyeshuri yafashwe n’indwara yo gutitira agakubita umunwa ku ntebe bagenzi be bagahita bamufata bakamujyana kwa muganga kuri kuri Poste de Sante, aho yagejejweyo ari muri koma.
Uwo mwana nyuma yo kugezwa kuri Poste de Santé yaje kwitaba Imana.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Binaga, Murebwayire Alphonsine, yabwiye Konekt250 dukesha iyi nkuru ko ko uwo mwana nta bundi burwayi yari asanganywe.
Yagize ati”Hano ku ishuri nibwo bwa mbere yari arwaye”.
Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 hateganyijwe guhumuriza abanyeshuri bagenzi be muri rusange.
Ati”Ntabwo abandi banyeshuri bari babimenya kuko mugenzi wabo yari yagiye kwa muganga amakuru y’uko yitabye Imana bari batarayamenya ariko ejo tuzabahumuriza tubabwire ko bagomba kwihangana.”
Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Like This Post?
Related Posts