• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2024, Nibwo mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hatangiye gukwirakwira inkuru y'umugabo w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira akarere ka Kamonyi, ufunzwe akekwaho icyaha cyo kwica umugore we amunize.

Ni amakuru y’ubu bwicanyi bivugwa ko yamenyekanye yamenyekanye bwa mbere ku Cyumweru tariki14 Mutarama ariko icyaha cyarakozwe ku wa Gatandatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yatangarije itangazamakuru ko ubu bwicanyi bwatunguranye bitewe nuko uyu muryango utari ku rutonde rw’imiryango yari ifitanye amakimbirane, ndetse ashimangira ko bikekwa ko uyu mugore yishwe n’umugabo we amunize.

Ati “Ntabwo bari basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.”

Dr Nahayo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane ashobora gutuma bambura ubuzima abo bashakanye.

Ati “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahubwo bakajya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ahavugwa ibibazo by’ubwimvikane buke.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe usuzumwa.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments