Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, Nibwo i Davos mu Busuwisi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, byibanze ku cyakemura intambara Ukraine imaze iminsi ihanganyemo n'Uburusiya.
Aba bayobozi bombi bahuye ubwo bari bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).
Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n'abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina.
Perezida Zelensky yatangaje ko muri uku guhura kwe kwa mbere na Perezida Kagame, yamumenyesheje uko gahunda iganisha Ukraine ku mahoro iteye, amubwira kandi ko ijwi n’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu kugira ngo agerweho.
Ati “Namenyesheje Perezida Kagame uko gahunda igamije ku mahoro iteye. Ijwi ry’ibihugu bya Afurika ni ingenzi kugira ngo ishyirwe mu bikorwa. Uwari uhagarariye u Rwanda yitabiriye inama ya kane ya gahunda y’amahoro yahuje abajyanama.”
Perezida wa Ukraine yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarohereje umuntu uruhagararira muri iyi nama biha ubutumwa ibindi bihugu byo muri Afurika.
Ati “Ibi bitanga ikimenyetso gikomeye ku bindi bihugu byo muri Afurika. Ukraine yashyize Ambasade mu Rwanda ishaka gukomeza umubano n’akarere no kujya yoherezayo umusaruro w’ubuhinzi.”
Ibi biganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we wa Ukraine bibaye nyuma y’iminsi mike Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine, itangaje ko iteganya gufungura ambasade yayo mu Rwanda, Mozambique no muri Bostwana nyuma y’uko ibikoze muri Ghana.
Muri Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiriye uruzinduko mu Rwanda asinyana amasezerano na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Ukraine iri mu ntambara kuva muri Gashyantare 2024, aho yatewe n’ingabo z’u Burusiya. Perezida Zelensky abona igihugu cye kizagirana ibiganiro n’u Burusiya mu gihe buzaba bwamaze guhagarika ibitero.
Like This Post?
Related Posts