• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, Nibwo umuntu umwe yapfuye agwiriwe n'urukuta rw’ahateganywa gushyirwa sitasiyo ya lisansi mu kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga Akarere ka Nyamasheke.

Si uyu nyakwigendera gusa wagwiriwe n'uru rukuta kuko rwanagwiriye abandi batatu Imana igakinga ukuboko nubwo bakomeretse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwahamirije aya makuru itangazamakuru ndetse bunagaragaza igihe iyi mpanuka yabereye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yagize ati “Byabaye ahagana saa yine . Ni inyubako yateganywaga kuzashyirwamo sitasiyo yagwiriye abantu bane, batatu bakomeretse umwe witwa Nsengumuremyi Faustin twamukuyemo yahatakarije ubuzima“.

Mayor Mupenzi yavuze ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana ko urwo rw’igihugu rw’ubugenza RIB ruracyari gukora iperereza ngo harebwe icyayiteye.

Ati”Ntabwo turamenya icyateye impanuka urwego rw’igihugu rw’ubugenza ruracyakora iperereza ngo icya cya yiteye“.

Abakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi,umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments