Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, Nibwo umuturage wakoraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cy’ikigo cya CEMINYAKI, giherereye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu yitabye Imana nyuma yo kubura umwuka wo guhumeka.
Bamwe mu baturage bari aho nyakwigendera yapfiriye batangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abantu babiri baheze mu kirombe kubera kubura umwuka noneho bagerageza kubakuramo bakarokora umwe mu gihe undi yari yamaze gupfa.
Aba baturage bakomeza bavuga ko byabaye mu masaha ya saa munani, ariko ubuyobozi bwa CEMINYAKI butangaza ko byabaye nyuma y’amasaha y’akazi.
Bagira bati "Yari asanzwe ari umukozi muri iki kigo, ariko yaje guhera mu kirombe kubera kubura umwuka".
Umuyobozi wa CEMINYAKI, Pierre Gatari, yatangarije iki kinyamakuru ko umukozi umwe yabuze umwuka mu masaha ya saa kumi.
Yagize ati "Iyo ducukura dukoresha imashini zohereza umwuka wa oxygen (O²) mu cyobo, kugira ngo abantu babashe guhumeka, iyo akazi karangiye imashini turazizimya. Ibyo byabaye rero akazi karangiye imashini irafungwa, hanyuma umuntu aza kuvuga ko hari icyo yibagiwe basubiramo ari babiri babura umwuka. Umwe yashoboye kuvamo ari muzima ariko undi yaje kwitaba Imana".
Gatari avuga ko ibyabaye ari impanuka kandi bihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo.
Yungamo ko basanzwe bafite ubwishingizi bw’abakora mu birombe bicukura amabuye y’agaciro, kandi ko n’uwapfuye umuryango we uzahabwa ibyo ugenerwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko uwaguye mu kirombe ari Jean Claude Hakizimana ufite imyaka 22, asaba abafite ibirombe gucunga neza umutekano w’aho bakorera mu kwirinda impanuka.
Agira ati "Icyo dukangurira abacukuzi b’amabuye y’agaciro, ni ukurinda umutekano w’aho bakorera, bakambara ibikoresho byabugenewe nk’ingofero. Ikindi bagomba kwibuka gusiba aho bacukuye mu rwego rwo kurengera ibidukikije hamwe no gukorana n’ibigo by’ubwishingizi, kuko bishobora kubagoboka igihe habayeho impanuka.
Like This Post?
Related Posts