Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Nibwo abaturage batuye mu mudugudu wa Ntunga akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire Akarere ka Rwamagana, bashenguwe n'urupfu rw'umwana wasanzwe muri depo y'amasaka atagihumeka.
Amakuru BTN ikesha abaturage bari ahasanzwe nyakwigendera uri mu kigero cy'imyaka ine, avuga ko umuryango w'uyu mwana watangiye kumushakisha kuva ku wa mbere nyuma yuko nyina umubyara amubuze.
Aba baturage batangarije BTN ko ubwo abakozi bakorera muri depo y'imyaka irimo amasaka y'umuturage witwa Uwizeyimana Zainabu, beguraga imifuka batunguwe no gusanga uyu mwana yaragwiriwe n'umufuka bikamuviramo gupfa.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko Iradukunda Kety, Nyakwigendera ubyarwa na Nshimiyimana Jean Bosco na Uwanyirigira Brandine, yabonywe n'abari baje kugura amasaka noneho umwana wari urimo imbere abaza abandi ikintu kiri kuzamura impumuro mbi aho, ngo abandi bajya kujaganyura mu mifuka aribwo babonaga akaguru k'umwana bakuraho imifuka bagasanga ni wa mwana umaza igihe ashakishwa.
Yagize ati" Twinjiye muri depo nk'ibisanzwe tugiye gufatamo amasaka n'uburo nenoho umwana wari kumwe natwe yumva hari ikintu gihumura nabi, ubwo aratubaza natwe turajaganyura kugeza ubwo tuguye ku kaguru k'umwana twareba tugasanga ni yawigendera umaze iminsi ashakishwa".
Uyu muziranenge kandi ubwo nyina umubyara, UWANYIRIGIRA yamuburaga, yahise atangira gushakisha kugera ubwo yibataba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ndetse n'izindi nzego z'ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mwulire, ?Zamu Daniel, yahamirije iyi nkuru BTN maze aboneraho kwihanganisha umuryango wagize ibyago.
Agira ati" Nibyo koko umwana yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n'umufuka. Hagati aho turihanganisha umuryango wagize ibyago kwihangana".
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanywa ku Bitaro by'akarere ka Rwamagana kugirango ukorerwe isuzumwa mu gihe RIB yahise itangira iperereza kugirango hamenyekane ikihishe inyuma y'uru rupfu.
Like This Post?
Related Posts