• Amakuru / POLITIKI
Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Nibwo Ubuyobozi bw'Umutwe witwaje intwaro wa M23 bwatangaje ko kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abakomanda babiri bawo.

Ibi byamenyekaniye mu itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka yashyize ahagaragara, aho yagiraga ati “Leta ya Kinshasa yongeye kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, igaba ibitero ku ngabo zacu ziri ku rugamba, yica babiri muri bakomanda bacu.”

Ntabwo uyu muvugizi Kanyuka yigeze atangaza amazina y’abo basirikare baguye ku rugamba ariko amakuru agera ku kinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko mu bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi n’umubano wa M23 n’abayishyigikiye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri byavugwaga ko Umujyanama wa General Sultani Makenga, Colonel Erasto Bahati yakomerekeye muri iki gitero cya ‘drone’ cyagabwe muri Kitchanga.

M23 yatangaje ko nyuma y’aho ingabo za Leta ya RDC ziyiciye aba barwanyi, na yo yiteguye kwihorera. Kanyuka yagize ati “M23 yumvise ubutumwa bwoherejwe na Leta ya Kinshasa kandi irasubiza muri ubwo buryo.”
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments