• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Nibwo Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero Umudugudu w’Amajyambere, habaye impanuka ya Gaz yangirikiyemo iby'agaciro kenshi.

Amakuru aturuka ahabereye iyi mpanuka, avuga ko iyi Gaze yaturikiye mu nzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse irashya irakongoka, noneho hangirikiramo ibintu bifite agaciro k’asaga Miliyoni 3,800,000Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye nyuma yuko Gaze ituritse ubwo yari itetsweho, inzu y’uwitwa Kubwimana Martin yakodeshwaga na Kabagwira Clarisse irangirika, ndetse n’ibikoresho byari birimo gusa ku bw’amahirwe ntawe yahitanye ngo ahasige ubuzima.

Ati “Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi, ku bufatanye n’abaturage bashoboye kuzimya umuriro utarangiza inzu yose”.

Inkongi yatewe n’iyi gaze yangije igisenge, Telefone imwe, Televiziyo imwe ya Flat, matola ebyiri, ivalisi y’imyenda yuzuye, intebe imwe, amafaranga ibihumbi 50,000Frw, byose bivugwa ko bifite agaciro ka 3,800,000Frw.

ACP Rutikanga avuga ko inzu yahiye nta bwishingizi yari ifite bw’inkongi, ku buryo nyuma y’impanuka sosiyete y’ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.

ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments