• Amakuru / MU-RWANDA
Hari abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, batangaza ko ubuzima bwabo batorohewe bitewe n'ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda cya Nduba mu gihe kirenga imyaka itatu.

Bamwe muri aba baturage baganira na BTN, batangaje ko bari kugenda bahura n'ibibazo by'urusobe bikubiyemo ku kuba ntaburenganzira bagifite ku mazu yabo ku buryo bashobora kuyasana igihe yangiritse.

Mu marira menshi n'agahinda, hari umwe muri bo wabwiye BTN ko batewe impungenge z'ingaruka ziri kuvuka kuri iriya myanda irimo amaziranoki, aho asobanura ko bugarijwe n'indwara zifatira mu buhumekero bitewe n'impumuro mbi dore ko amasazi aba azerera mu ngo cyane cyane mu bikoresho byabo birimo ibyifashishwa mu isuku no mu gikoni.

Yagize ati" Tubayeho nabi bitewe n'ibibazo turi gukura muri iriya myanda yo mu kimoteri. Usanga amasazi azerera mu ngo zacu".

Undi nawe yagize atiI" Umuryango wanjye wugarijwe n'indwara zikomeye, inkorora, ibicurane n'impiswi" 

Kubera izingiro ry'ibyo bibazo bivugwa ko bizengereje abatuye ku nkengero z'icyo kimoteri kiri mu murenge wa Nduba, Barasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose bakimurwa aha hantu hateje akaga.

Kuki abatuye hafi y’ikimoteri cya Nduba batimurwa?

Ministeri y'Ibikorwaremezo, MININFRA ivuga ko Leta igiye gukemura byihuse ikibazo cy'abatuye hafi y'ikimoteri cya Nduba mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe abaturiye iki kimoteri bandikiye inzego nkuru z’igihugu basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa.

Kuva mu mwaka wa 2021 abaturage biganjemo abo mu Mudugudu wa Kibungo Murenge wa Nduba, babwiwe ko bagiye kwimurwa bitewe n'ikibazo cy'isuku nke iterwa n’uwo mwanda.

Nyuma imiryango irenga 100 yaje no kubarirwa agaciro k'imutungo yayo, ariko kuva icyo gihe hari imwe mu miryango itarimurwa cyangwa ngo ihabwe ingurane.

Nyuma yo kumara imyaka igera ibiri bari mu gihirahiro, aba baturage inzego zitandukanye zirimo n'inteko ishinga amategeko basaba kurenganurwa.

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, Nibwo komisiyo ishinzwe ubuhinzi n'ubworozi n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko yatumije inzego bireba zirimo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, Ikigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura, ndetse na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Icyo gihe izi nzego zijeje abadepite bagize iyi komisiyo zigiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments