Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, Nibwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Barija mu mudugudu wa Nyabigugu, Umusore waketsweho ubujura yarashwe nyuma yo gufatwa yagiye muri kompanyi ya Real Contractors ifite ibikorwa bitandukanye birimo ibyuma by’imodoka.
Bamwe mu baturage batuye ahakorera iyi kompanyi, batangarije BTN ko abantu barimo nyakwigendera bakekwaho ubujura, ngo binjiye ahakorerwa imodoka buriye igipangu, babanza gukuraho kamera zifashishwa mu mutekano waho kugirango babone uko binjira mo imbere.
Si ubwa mbere kuri iyi kompanyi hatewe n’abajura bagiye kuhiba nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yabitangarije itangazamakuru.
Amakuru kandi aba baturage batangaza, avuga ko iki kigo cyari gisanzwe kibwa kuko amakuru yagiye acicikana ariko hakabura gihamya.
Umusekiriti uhacungira umutekano utangaza ko atari ubwambere baterwa, yavuze ko mbere yuko uyu nyakwigendera ukekwaho ubujura araswa, yabanje kubarwanya kugeza ubwo bamurasiye ku gikuta giherereye kuri kaburimbo.
Avuga ko abo bajura bari bitwaje ibyuma birimo ama fers à béton n’amabuye bashatse gukubita abarinzi nyuma umwe muri ibyo bisambo akaraswa.
Ati ” Bashaka kubakubita haza kuraswamo umwe abandi barirukanka.”
SP Twajamahoro yakomeje avuga ko bagenzi be bari bazanye kwiba ngo bahise biruka baburirwa irengero.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku gihe kandi bakamenya y’uko mu gihe bafite ikibazo bakwiye kujya biyambaza inzego z’umutekano.
Ati “Turabakangurira kugira nimero za telefone z’ubuyobozi bw’aho batuye cyane cyane iza sitasiyo z’ahantu batuye kugira ngo igihe bagize ikibazo habeho gutanga amakuru mu buryo bwihuse.”
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ivuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hanamenyekane imyirondoro y’uwarashwe.
Like This Post?
Related Posts