• Amakuru / MU-RWANDA
Inzego z'umutekano zataye muri yombi umugabo uri mu kigero cy'’imyaka 27 wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi Akagari ka Buramira, ubwo yari ari gusenya inzu yabanagamo n’umugore we n’abana, agamije guhima uwo bashakanye.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yashakanye n’umugore baza gutandukana  bafitanye umwana noneho aza gushakira undi mu nzu yabanagamo n’uwa mbere.
Nyuma wa mugore batandukanye yaje kugaruka kuburana inzu ku wa 16 Mutarama 2024, undi afata icyemezo cyo kuyisenya ubuyobozi bw’ibanze buramutesha bwiyambaza Polisi atabwa muri yombi.

Ubwo uwo mugore bashakanye mbere yagarukaga yagejeje ikibazo cye ku nteko y’abaturage, bagishakira igisubizo ariko uwo mugabo ntiyanyurwa n’uburyo gikemuwemo ni ko kwigira inama yo kujya gusenya inzu babagamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo asaba abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane.

Yagize ati "Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku ngo zifite amakimbirane hagakumirwa icyaha kitaraba no kwirinda gukoreshwa na kamere niba abashakanye hari ibyo batumvikanaho bakwiye kugana inzego z’ibanze zikabakemurira ibibazo byakwanga bakagana ubutabera."

Kuri ubu uyu mugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane byinshi kuri iki kibazo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments