• Amakuru / MU-RWANDA
Umujyi wa Kigali uvuga ko Bisi 100 zo gutwara abagenzi ziherutse kugurwa na Leta zeguriwe ibigo 8 nyuma yo kuzuza ibisabwa mu rwego rwo korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, no kwirinda ko abantu batinda ku mirongo nk’uko byahoze.

Ibyo bigo bivugwa ko byahawe gukoresha izi bisi 100 ni: Remera Transport Cooperative yahawe bisi 10, Nyabugogo Transport Cooperative yahawe 10, Yahoo Car Express ifitemo imodoka 15,City Centre Transport Cooperative ifitemo bisi 10, S.U Direct Services yegukanye bisi 5, Jali Transport yegukanye bisi 13, hakaza 4G Ju Transport Ltd ifitemo imodoka 7 na RITCO ifitemo biisi 30.

Umujyi wa Kigali kandi ukomeza uvuga ko buri bisi muri izi zose ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 kandi zije ziyongera ku zindi modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko n’ubwo ibi bigo byashyikirijwe izi modoka, ngo ntizirabandikwaho kuko yaba imodoka ubwazo n’ubwishingizi bwazo byose bicyanditse kuri Leta y’u Rwanda nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Izi bisi zose uko ari 100, umujyi wa Kigali uvuga ko zatangiye gutwara abagenzi hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’ibi bigo na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), ku bijyanye n’izi modoka maze abazitsindiye bakazegurirwa ku mugaragaro.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments