Mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Murundi,Akarere ka Kayonza, haravugwa ikibazo cy'umukecuru witwa Byasasiye warenganyijwe akamburwa inka yahawe muri gahunda ya gira inka igahabwa undi muturage.
Uyu mukecuru avuga ko inka ye ubuyobozi bw'akagari atuyemo, bwayimwambuye ubwo yari yayihaye umuhungu we ngo ayimuragirire kuko atari yoyohewe n'uburwayi ariko ateganya ko azajya kuyagarura mu rugo ari uko yorohewe.
Uyu muturage kandi yifuza ko yasubizwa inka ye ngo kuko yaje kurwara akayiha umuhungu we ngo abe ayimuragiriye yamara gukira akayimugarurira nkuko ikinyamakuru kglnews.com kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yagize ati "Inka yanjye nararwaye noneho nkiha muhungu wanjye ngo abe ayiragiye ndavuga ngo ninkira nzajya kutifatayo,naje rero gutungirwa n’uko nagiye kumva bambwira ko umuyobozi w’Akagari kacu yayitwaye.Icyo nasaba nuko bansubiza Inka yanjye rwose,nunvishe ko hari uwo bayihaye abanje gutanga amafaranga.”
Bamwe mu baturage barimo abaturanyi b’uyu muturage bemeza ko yarenganyijwe ahubwo akwiye kurenganurwa agasubizwabunga inka ye.
Abaganiriye n'iki kinyamakuru kandi ariko batashatse ko imyirondoro yabo imenyekana bagize bati:”Inka yari yayiragije umuhungu we kubera ko yari yarwaye,none twasabaga ko Leta imurenganura agasubizwa Inka ye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murundi, Izere Roger ushyirwamumajwi ko yagize uruhare mu kwambura Inka mukecuru akayiha undi muturage amuhaye amafaranga avuga ko babikoze nyuma yo kumenya ko Inka yagurishijwe bityo ibindi byabazwa veterineri w’Umurenge.
Yagize ati:”Twamenye ko yayigurishije kandi amategeko avuga ko iyo umuntu ayigurishije ayamburwa igahabwa undi,ibirenze ibyo mushatse kumenya ubusobanuro bwisumbuye mwavugisha umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo cya Mukecuru Byasasiye wambuwe Inka igahabwa undi muturage maze kigahabwa umurongo.
Yagize ati:”Mwaduhaye amazina ye ndetse n’umudugudu we hanyuma niba hari na Telefone ye ukayishyiraho tukabikurikirana.”
Si gake bikunze kumvikana ko hari abaturage bamburwa inka bahawe muri gahunda ya gira inka cyakora yhakaba n'abandi baturage batungwa agatoki ko bazigurisha cyangwa bakaziragiza abandi byu mwihariko abishoboye.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti muzabigezwaho mu nkuru zikurikira.
Like This Post?
Related Posts