Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 20 Mutarama 2024, Nibwoumunyeshuri umwe yitabye Imana undi arakomereka ubwo bahungaga inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi .
Ni inkongi yangije ibikorwa bitandukanye by'iki kigo cy'amashuri nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko icyo kibazo cyabaye saa cyenda zishyira igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Uwo muyobozi aganira na KigaliToday dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere ari we wahise yitaba Imana, undi avunika umugongo ubwo bahungaga.
Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.
Meya Mukandayisenga yihanganisha ababyeyi b’uwo mwana witabye Imana ukomoka mu Karere ka Kayonza, yihanganisha n’abanyeshuri biga muri EAV Rushashi babuze mugenzi wabo.
Ati “Turi kumwe n’abana, ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.
Like This Post?
Related Posts