• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, Nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’itsinda ayoboye, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) irimo kubera muri Uganda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yitabiriye iyi nama ya 'NAM' y'iminsi ibiri ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.


Dr Edouard Ngirente yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.

Yavuze ko byaba ibihugu binyamuryango, iby’indorerezi n’imiryango y’indorerezi, bikomeje kugaragaza ukubahana, ubusugire, kudashotorana no kubana mu mahoro.

Yagize ati “Iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda tugiye kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi sabukuru iraduhamagarira ku kongera gutekereza ku kamaro k’amahoro n’umutekano. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gukumira amahano nk’aya ku isi hose.”

Byitezwe ko abitabiriye iyi nama baganira ku bibazo byugarije Isi n’Akarere muri rusange, birimo imitwe yitwaje intwaro, kwihaza mu biribwa, abimukira, ubushomeri mu rubyiruko, indwara z’ibyorezo, imihindagurikire y’ibihe, iterabwoba n’ibindi.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 120, bigize uyu muryango NAM washinzwe mu 1961, i Belgrade muri Serbia.

Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Museveni, wavuze ko ishingwa ry’ihuriro ry’ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement: NAM) mu myaka 61 ishize, ryabaye umuti wari ukwiye w’ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.

Mu Bakuru Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama harimo Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, William Ruto wa Kenya, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinnée Equatorial, Ranil Wickremesinghe wa Sri Lanka, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Mokgweetsi Masisi wa Botswana.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments