Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, Nibwo hasohotse raporo y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko abaturage bari hagati y’ibihumbi 10 na 15 baguye mu mirwano ishingiye ku moko muri Darfur umwaka ushize, yashyamiranyije umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces n’ingabo za Leta ya Sudan.
Urwego rwa Loni rwigenga rugenzura ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa n’ibihano bihabwa ibihugu, rwavuze ko mu Mujyi wa El Geneina hapfuye abagera ku bihumbi 12.
Rushinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ko yahaye Rapid Support Forces, inkunga ya gisirikare inshuro nyinshi, zanyujijwe mu Mujyi wa Amdjarass mu Majyaruguru ya Tchad.
Ni mu gihe UAE yisobanuye ivuga ko indege zigera ku 122 zagiye i Amdjarass ari izari zoherejwe gufasha Abanya-Sudani barimo guhunga.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abarenga ibihumbi 500 ari bo bahunze bagana mu Burasirazuba bwa Sudani.
RSF ishinjwa ko yateguye, igakurikirana ndetse igashyira mu bikorwa ibyo bitero ibifashijwe n’inyeshyamba z’Abarabu.
Kuva intambara yatangira muri Sudani, zahabu yacuruzwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isigaye icuruzwa mu buryo bwa magendu mu Misiri.
Intambara yasize abagera kuri miliyoni 49 z’abaturage bari mu kanagaratete ku buryo bakeneye inkunga ibabeshaho mu gihe abarenga miliyoni 7,5 bavuye mu byabo, bishyira Sudani ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abantu benshi bahunze ku rwego rw’isi n’ibibazo by’inzara...
Izi mvururu zadutse muri Mata 2023, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces.
Like This Post?
Related Posts