• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024 , Ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yarahiriraga kuyobora iki gihugu imbere y’imbaga y’abantu benshi harimo n’abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’afurika, yumvikanye avuga ko gahunda imuraje inshinga ari ukugarura uduce twigaruriwe n'Umutwe wa 23.

Yasezeranije abaturage be kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu no kurwanya ubushomeri ahanini mu rubyiruko, ndetse no guharanira ko n’igihugu kibamo uburinganire

Yagize ati: “Ndahiye kurinda icyubahiro n’imbibi z’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Intsinzi ya perezida Félix Tshisekedi, yanenzwe n’abo bahataniye kuyobora RDC barimo Moïse Katumbi, wabaye uwa kabiri mu matora, Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege, Floribert Anzuluni, n’abandi.

Abatemera ibyavuye mu matora bari bateguye imyigaragambyo yamagana irahira rya Tshisekedi gusa ibi bisa n’ibitabaye Kinshasa n’ahandi, usibye imyigaragambyo yakozwe mu burasirazuba i Goma na Beni.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments