• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, Nibwo Mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani hatigeze hamenyekana icyamwishe.

Uyu nyakwigendera , bikekwa ko yaba yarishwe n’ababyeyi be bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza, amakuru atangwa n'abaturage baturanye nabo, avuga ko  abo babyeyi basanze umwana wabo ku ishuri bamushinja ko yabibye amafaranga ibihumbi 10.

Ngo ubwo umwana yari mu ishuri yiga, yabonye ababyeyi be bageze ku ishuri ariruka, nibwo ise yamwirutseho amufashe amujyana mu rugo.

Baganira na KigaliToday dukesha iyi nkuru bakomeje bavuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu , aribwo abo babyeyi, umugabo w’imyaka 28 n’umugore w’imyaka 27, babyutse bavuza induru, bavuga ko babyutse bagasanga umwana wabo yapfuye kandi ko batazi icyamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko abo babyeyi bombi bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Busogo, aho barimo kubazwa ku rupfu rw’uwo mwana.

Ati “Uwo mwana yarapfuye koko, ababyeyi batabaje bavuga ko umwana wabo yitabye Imana, riko bikaba bikekwa ko bashobora kuba baramukubise bikavamo urupfu, iperereza riracyakorwa. Abo babyeyi barimo gukurikiranwaho urwo rupfu rw’umwana, aho bombi bafungiye kuri Polisi Sitation ya Busogo”.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments