Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, Nibwo mu rugo rwa Hishamunda Jean Baptiste wo Mudugudu wa Ngoma ya V, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hongeye kuboneka imibiri 24 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni imibiri yari yarubakiweho igikoni, ibonetse nyuma y'indi 44 yaherukaga gutahurwa muri uru rugo mu minsi mike ishize.
Amakuru avuga ko ruguru y’uru rugo nko muri metero 30 hari bariyeri y’interahamwe, zirimo n’abana ba Hishamunda Jean Baptiste.
Iyo bariyeri yatangirirwagaho Abatutsi babaga bavuye kuri Paruwasi Gatolika ya Ngoma, abandi bakava ku Kigo Nderabuzima cya Matyazo bagera kuri iyo bariyeri bakabafata bakajya kubicira muri icyo kibanza cyo kwa Hishamunda, cyaje kubakwamo inzu nyuma ya Jenoside.
Bwanakweli Didier warokokeye muri aka gake, avuga ko bitangaje kuba abari batuye aha bamaze imyaka 30 yose bahisha amakuru.
Ati “ku wa 21 Mata 1994, impunzi z’abatutsi zari zahungiye ku ivuriro rya Matyazo barazirashe, maze abagerageje guhunga batungukira kuri iyi bariyeri, iri ruguru yo kwa Hishamunda, interahamwe zikabamanura hano zikabica. Aya ni amakuru bari bazi neza ariko banze kuyatanga ku bushake.”
Abihuriraho na Twagirumukiza Yussuf, wari uturanye n’uru rugo, uvuga ko ibi bintu bigaragara ko hari abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko bitumvikana uko imyaka ishira ari 30 amakuru agihishwe, n’abonetse agatangwa ibice.
Umwe mu bagize Komite ya Ibuka mu Murenge wa Ngoma utashatse gutangaza izina rye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko igikorwa cyo gukomeza gushakisha iyi mibiri mu gikoni cyakererejwe n’inzira z’amategeko aho bategereje uburenganzira bwo kwemererwa gusenya igikoni, ubu bakaba ari bwo bari bakibyemererwa.
Ku wa 3 Ukwakira 2023, ubwo mu rugo rw’uyu muturage bari mu gikorwa cyo gucukura umusingi wo kubaka uruzitiro rw’inzu y’umukobwa we yari yarahaye umunani nibwo batangiye kuhabona iyo mibiri.
Nyuma y’umunsi umwe, uyu Hishamunda w’imyaka 87 yahise atabwa muri yombi ngo akurikiranweho iki cyaha, ndetse n’umukobwa we aza gufatwa nyuma arafungwa.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu muryango wakunze kugenda uhisha amakuru kenshi ku bushake, kuko ngo n’igihe babonaga imibiri bwa mbere bari gucukura umusingi wo kubaka igipangu, uyu Hishamunda yabanje kubyamagana avuga ko imibiri yari ibonetse ari abapfuye mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura mu 1940.
Igikorwa cyo gushakisha indi mibiri biteganyijwe ko gikomeza kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024.
Like This Post?
Related Posts