• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024, Nibwo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste akurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Amakuru avuga ko akurikiranyweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.

Kuri ubu Kabera afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri  gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko ImvahoNshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.

RIB irakangurira Abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira  ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments