Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira mu Murenge wa Ruvune, akarere ka Gicumbi, Umuturage witwa Habineza w’imyaka 20 yagwiriwe n’ikirombe arapfa, ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abageze aho byabereye bavuga ko uyu nyakwigendera atari ubwa mbere yari aje kwiba amabuye y’agaciro, kuko ubushize nabwo yari ari kumwe na bagenzi be basanzwe bazana kwiba amabuye, nabwo bagwiriwe n’ ikirombe ararokoka.
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “yego byabayeho, amakuru twayamenye ko yagwiriwe n’ikirombe ahacukurwa amabuye ya wolfram.”
Yakomeje avuga ko “turasaba abaturage bagifite ingeso yo gucukura bitemewe kureka gushyira ubuzima bwabo mu kaga, iki kigo gitanga akazi ku buryo bashyirwa mu bakozi".
Like This Post?
Related Posts