Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro akarere ka Gatsibo batunguwe no gusanga umugabo uri mu kigero cy'imyaka 39 wari uri mu giti yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru avuga ko nyakwigendera, Bizumuremyi Jean Marie Vianney bakunda kwita Ntare, avuga ko impamvu yo kwiyahura yatewe n’ubukene bwaturutse ku mugore w’isezerano, bari bamaranye igihe gito bashakaniye mu Murenge wa Rwimbogo, ariko aza kumurya imitungo irashira, umugabo abura amajyo ahitamo kwiyahura.
Umwe mu baturage wahaye amakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko uyu mugabo asize abana batatu yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano, kuko umuto basezeranye bari bamaranye umwaka umwe gusa ku buryo bari batarabyara.
Uretse kuba uyu mugabo yiyahujwe n’ubukene yatewe n’umugore we wemewe n’amategeko, ngo bari banabanye nabi kuko ngo uyu mugore yamucaga inyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo yari agerageje kwiyahura, kuko hari n’ikindi yabigerageje abaturage baramutesha.
Ati “Yari afite umugore batashyingiranywe byemewe n’amategeko, aza gushaka undi wa kabiri aba ari we basezerana. Uriya mugabo yari afite imitungo myinshi umugore w’isezerano arayimurya ishiraho, umugabo arakena akajya agerageza kwiyahura, ubu byari bibaye inshuro ya kabiri.”
SP Hamdun Twizeyimana, aragira inama abaturage kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ari byo bikurura amakimbirane mu miryango, ariko n’aho amakimbirane agaragaye abaturage bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo bafashwe kuyavamo.
Like This Post?
Related Posts