• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024, Nibwo umwarimu w’imyaka 32 wigisha mu ishuri ribanza ryo Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15.

Ni icyaha bivugwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kiziguro, aho ngo atari ubwa mbere uyu mwarimu asambanya uyu mwana w'umukobwa wataye ishuri akerekeza ku kazi ko murugo kuko bikomeza bivugwa ko ari ubwa kabiri uyu mugabo ufite umugore w’umwarimukazi bafitanye abana babiri yari asambanyije uyu mwana w’umukobwa wataye ishuri akajya gukora akazi ko mu rugo.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko uyu mwarimu tariki ya 21 Mutarama, yamusambanyije amuha 1000 Frw, kugira ngo atabivuga ndetse ngo amusaba ko ku munsi ukurikiyeho bahurira mu isantere akamugurira fanta bakongera.

Uyu mwana yabiganirije abantu bakuru bamugenda runono, ahura n’uyu mugabo amugurira fanta ebyiri bajya gusambanira mu ishyamba, abo bantu bahita bamufatira mu cyuho bamushyikiriza ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko ukekwa yatangiye gukurikiranwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Nibyo koko ayo makuru twayahawe n’ubuyobozi bw’umurenge ko uwo mwarimu ashobora kuba yakoze icyo cyaha cyangwa se ayo mahano, ariko ayo makuru araza kwemezwa n’inzego zibishinzwe kuko hari ibyo babanza gupima ku mwana wangijwe.”

“Icyo turi gukora nk’ubuyobozi bw’akarere ni ugukurikirana ko uwahemukiwe yitabwaho n’inzego z’ubuzima zibishinzwe ariko noneho n’uwakoze icyaha akaba ari gukurikiranwa na RIB.”

Umwana wasambanyijwe yajyanywe ku bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe ukekwaho kumusambanya yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments