Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Nibwo inkongi y'umuriro yibasiye ikigo cy'ishuri rya Gahima AGAPE, giherereye mu Murenge wa Kibungo Akarere ka Ngoma.
Amakuru atangwa n'abaturage bahaturiye, Batangarije itangazamakuru ko Iri shuri ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice mu gihe abanyeshuri bari mu mashuri basubiramo amasomo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko bagishakisha impamvu yateye inkongi y’umuriro aho abahungu barara, mu ishuri
Mapambano avuga ko umuriro waturutse mu cyumba abanyeshuri b’abahungu bararagamo (Dormitory), ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byose birashya birakongoka n’ubwo habaye ubutabazi bwa Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi.
Ati “Umuriro waturutse mu cyumba abahungu bararamo, ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, n’ubwo hari bicye byabashije kuvamo. Kizimyamoto yahageze ariko isanga icyumba cyahiye, gusa barazimya kugira ngo umuriro udafata ibindi byumba.”
Ku bw’amahirwe ariko ngo nta munyeshuri wagize ikibazo, kuko byabaye bari mu ishuri ndetse n’izindi nyubako nta kibazo zagize nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mapambano avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko baza kubimenya mu masaha ari imbere kuko REG yahageze bakaba bagitegereje ibiri buve mu igenzura irimo gukora.
Ati “REG yahageze n’ubu yasubiyeyo kureba ibyo ari byo, niba ari ukuba barashyizemo insinga nabi (installation) n’ibindi, kugira ngo tumenye icyaba cyabiteye.”
Avuga ko bihutiye gushakira abanyeshuri uko baryama, kandi ngo baracyashakisha uko bakomeza kubafasha kugira ngo bitadindiza amasomo y’abana.
Like This Post?
Related Posts