• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Nibwo abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota ifite purake nomero RAD 068 G, ya kompanyi itwara abagenzi ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yari igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi, irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya ‘Camera’ y’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko waturutse ku businzi, kuko uwari uyitwaye ibipimo byagaragaje ko yari yafashe ku bisindisha.

Yagize ati “Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y’umutekano irarimbuka n’imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n’abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho.”

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

Yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Yagize ati “Rwose turasaba abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko biri mu bintu byangiza ubuzima bwabo n’ubw’abandi ndetse bikangiza n’ibikorwaremezo.”

SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunywe Less, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka, ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko basinze, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda nkuko konekt250 ibitangaza dukesha iyi nkuru.

SP Kayigi aributsa abashoferi bose ko bakwiye kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments