• Amakuru / MU-RWANDA
Umuturage witwa Nzayirwanda Savier utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango akagari ka Buhoro aratabaza inzego z'ubuyobozi nyuma yuko  aranduriwe imyaka y'imyumbati na karoti ihinze kuri Hegitari zisaga ebyiri.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN, yatangaje ko iki kibazo kije gisanga igisa nk'itotezwa yakorewe kuri noheri mu mpera z'umwaka ushize wa 2023 kugeza ubwo bamuranduriye imyaka ntibanayitware ahubwo bakayisiga mu murima.

Yagize ati" Bandanduriye imyumbati na karoti ku buryo bugoye kwiyumvisha. Ubu bugome nkorewe buje busanga igisa nk'itotezwa nakorewe kuri noheli".

Nubwo ababikoze bataramenyekana, Uyu musaza wanagejeje iki kibazo ku nzego z'ubuyobozi zirimo akagali ntihagire igisubizo ahabwa, arakeka ko abamuranduriye imyaka barimo umukuru w'umudugudu,Nzitabakuze Vianey n'undi muturage witwa Nasuru bagiye bahangana bikomeye biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Agira ati" Ikibazo cyanjye nakigejeje ku buyobozi burimo ubw'akagari ariko sihagira igikorwa. Turakeka ko ababikoze barimo umukuru w'umudugu, Nzitabakuze Vianey n'undi witwa Sekaje Nasuru".

Iki kibazo kandi kinagarukwaho n'abaturanyi b'uyu mugabo Nzayirwanda, aho bavuga ko ubugome yakorewe ntaho butaniye n'ubwicanyi ndetse kandi ko ababikoze bahemukiye abaturage benshi kuko imyaka baranduye yabafashaga guhashya inzara.

Bati" Baduhemukiye cyane kuko iyi myaka ahinga igemurwa mu masoko no mu bigo by'amashuri, bahemukiye benshi, ubu ni ubugome budatandukanye cyane n'ubwicanyi".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'akarere kuri iki kibazo ntibyamukundira kuko inshuro zose yahamagaraga umuyobozi w'akarere ka Ruhango, nyiyafataga telefoni ndetse ntiyasubiza ubutumwa bugufi yamwoherereje.

Iyi sambu yaranduwemo Hegitari ebyiri z'imyumbati, Nzayirwanda avuga ko ayihinzemo mu gihe kirenga imyaka 20 kuva yayigura byemewe n'amategeko dore ko n'impapuro z'ubugure akizifite.

Igihe iki kibazo kizaba cyakemutse. muzabigezwaho mu nkuru zikurikira.

Ivomo: Mahoro Samson/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments