• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mutarama 2024, Nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, Nsengiyumva Justin, yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye kubera impamvu z'uburwayi.


Iyi baruwa Nsengiyumva yayandikiye akarere, yamenyeshaga ubuyobozi bumukuriye ko ashaka gusezera ku mirimo ye, kugirango abone uko akomeza gukurikirana ubuzima bwe butorohewe n'indwara.


Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ,Nsengimana Claudien, yahamirije aya makuru BTN, aho ku murongo wa telefoni yayitangarije ko ibaruwa ye bayibonye, gusa nyuma akaza gusabwa ubusobanuro ku mpamvu zitumye yegura ku mirimo ye.


Meya Nsengiyumva, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko uyu munyamabanga yari asanzwe arwaye ndetse yivuzaga mbere yuko yandika asaba gusezera.


Yagize ati" Nibyo koko twakiriye ibaruwa ya Nsengiyumva Justin ku wa 22 Mutarama 2024, aho yayanditse asaba gusezera ku mirimo ye kubera impamvu z'uburwayi bwe dore ko nambere yuko abisaba yari arwaye".


Umunyamakuru yageze aho amubaza niba atari izindi mpamvu zitumye asezera ahubwo atari uburwayi ku buryo ejo n'ejo bundi yakumvikana ashinjwa ibyaha runaka bishobora kumugeza mu nkiko ndetse kandi ko atari ubuyobozi bumukuriye bwamusabye kwegura kubera amakosa runaka, Meya Nsengiyumva, ahamya ko ntabyaha cyangwa amakosa yari azwiho ku buryo byatuma asabwa gusezera ku nshingano.


Agira ati" Nsengimana niwe wihitiyemo gusezera kubwo impamvu ze bwite, si ubuyobozi bumukuriye bwamusabye kwegura kuko ntabyaha cyangwa amakosa yari azwiho".


Meya Nsengimana yizeza abaturage bo muri uyu murenge wa Remera gukomeza guhabwa serivisi nk’uko bisanzwe kuko izi nshingano zahise zihabwa uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Barihuta Assiel, mu gihe hagitegurwa uko hazaboneka umunyamabanga mushya uzasimbura uwasezeye wamaze kubyemererwa.


Akomeza agira ati “Yarabyemerewe ndetse twamaze gusaba ushinzwe imibereho myiza witwa Barihuta Assiel ko aba ariwe ufata inshingano by’agateganyo mu gihe hagitegurwa ko hazaboneka undi umusimbura kandi yatangiye.”


Gahunda yo gusezeranya abaturage ntiyigeze ihagaraga nyuma yuko muri iki gitondo cyo ku wa Kane uwari gitifu yemererwa kwegura, kuko ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwasabye umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gashaki ko ariwe ukora izi nshingano.


Ubuyobozi bw'akarere ntibwigeze butangaza igihe undi munyamabanga nshingwabikorwa azazira guhabwa izi shingano asimbuye uwasezeye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments